mar 30, 2016
Abahinzi bagiye kujya babona amakuru y’iteganyagihe babasha gusobanukirwa | IGIHE
Mu minsi yashize hagiye humvikana amajwi y’abaturage benshi cyane cyane abahinzi bavugaga ko batizera amakuru bahabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda kuko ibyo babwirwaga bitahuraga n’ibiba, mu gihe iki kigo cyo cyemeza ko ibyo gitangaza biba byizewe 85% ahubwo ikibazo kikaba kudasobanukirwa n’uburyo amakuru aba yatanzwe akwiye gukoreshwa.